ABO TURIBO

img-20161031-wa0003

Nyuma yo kwitegereza ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe, birimo ubumenyi budahagije ku burere bw’abana, impungenge urubyiruko rufite zo kwinjira mu muhamagaro wo gushinga urugo, itandukana n’amakimbirane byugarije ingo nyinshi z’abashakanye; Iyi gahunda yaje nk’igisubizo kuri ibyo bibazo.

Igitekerezo cyo gutangiza gahunda y’Abatoza b’Ingo cyakomotse ku rugo rwacu nk’abashakanye: Claudine MUNGANYINKA na Alphonse NKURUNZIZA. Turi impuguke mu birebana n’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu, tukaba n’abashakashatsi n’abanditsi mu by’umuryango. Gahunda y’ Abatoza b’Ingo tuyigeza ku bantu duhura nabo umwe umwe cyangwa mu matsinda hifashishijwe ibiganiro mbwirwaruhame, ubujyanama, inyandiko n’amahugurwa.

 

 sign

Copyright © 2017, www.abatozabingo.org, Designed By ARTSOFT LTD

Powered by keepvid themefull earn money