UMWIHARIKO WACU

picture3u68

  1. Gutoza ingo tubikora nk’urugo; iyo abashakanye cyangwa abitegura kurushinga bakeneye ubufaha bari kumwe, tubakira twembi turi kumwe! Iyo ari umugabo ubukeneye yakirwa n’umugabo, yaba umugore akakirwa n’umugore, abakiriwe umwe umwe bakwifuza kugendana muri ubwo bufasha, tukabahuza bagaherekezwa n’urugo kandi bagaherekezwa nk’urugo. Dukoresha CAN (Couple Attitude Network) approach. 
  1. Umurimo twiyemeje wo kuba Abatoza b’Ingo tuwukora nk’abanyamwuga bafite ubumenyi buhagije mu by’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu, iyo bibaye ngombwa dukoresha ibipimo (tests) byubatswe kandi byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu bihe binyuranye, hagamijwe kumenya neza imiterere cyangwa ubukana bw’ikibazo no kukibonera igisubizo gikwiye. 
  1. Ubunararibonye dufite mu gufasha ibyiciro by’abantu bitandukanye buduhamiriza ko gukumira imyitwarire idahwitse, no kuzana impinduka nziza mu mibanire, imyitwarire n’imitekerereze bishoboka.

sign

Copyright © 2017, www.abatozabingo.org, Designed By ARTSOFT LTD

Powered by keepvid themefull earn money